Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

dore ibyo bari gushyinja umusifuzi wasifuriye apr fcaragakoze avuze ku umusifuzi Imana izabimuhembere- Rwasamanzi avuga kuri Umutoni Aline wasifuriye APR na Marine

 Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 2026, ni bwo APR FC yakinnye na Marine FC mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Ni umukino Marine FC yatangiye neza inabona ibitego bibiri hakiri kare ariko ikabyishyurwa mu gice cya kabiri, ibintu Rwasamanzi avuga ko bisanzwe ku ikipe ikomeye nka APR FC.

Ati “Twatangiye umukino turi hejuru ya APR FC kandi n’umusaruro w’ibyavuye mu gice cya mbere urabigaragaza, yaba mu busatirizi no mu bwugarizi ndetse tubona n’ibitego bibiri.”

“Buriya APR FC ifite abakinnyi beza kandi ni ikipe nziza cyane. Si ikipe mushobora gukina waregeje ngo uvuge ngo urakina uko ushaka. Badushyizeho igitutu babona igitego cya mbere, ndetse mu gihe tukisuganya neza babona penaliti ariko ntibyadukuye mu mukino.” 



Rwasamanzi Yves wari ufite intego y’amanota atatu cyangwa inota rimwe, yavuze ku musifuzi Umutoni Aline wasifuye umukino, agira ati “Uriya mwari, Aline, ni umuhanga cyane ku bintu yakoze, Imana izabimuhembere.”

Uyu mutoza yavuze no ku mpamvu zo gukura mu kibuga Ishimwe Kevin na Sultan Bobo ku munota wa 46 w’umukino bari mu bafashaga ikipe, avuga ko byatewe no kuba ari Abasilamu bari mu Gisibo cya Ramadhan, akaba yashakaga kubaruhutsa.

Marine FC yanganyije na APR FC ibitego 2-2, iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, mu gihe APR FC yananiwe kubona amanota atatu ngo inganye 45 na Al Hilal SC iruyoboye.

Indi nkuru wasoma: APR FC yanganyije na Marine FC yayibanje ibitego bibiri; uko umukino wagenze (Amafoto)

Post a Comment

0 Comments