Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

inkuru itari nziza kwi ikipe ya rayon sport fc irashinjwa umwenda . umu kinnyi ashaka kuyi jyana murukiko million 4 _6

 Ibi biro byari biherereye mu Murenge wa Kimihurura, aho Rayon Sports yakoreraga ku bakozi bayo bahoraho ndetse ikanahakoresha rimwe na rimwe mu nama z’ikipe no kuhasinyishiriza abakinnyi.

umuhanzi kenny eazy agiye gukora indirimbo attention by kenny eazy comming in soon  

Rayon Sports yatangaje ko izajya ikoresha ibi biro mu 2020, ariko amasezerano ntiyagenda neza uko impande zombi zari zarabyumvikanye, kubera icyorezo cya Covid-19.

Nyuma y’icyo gihe Rayon Sports yaje kuva muri ibi biro ijya gukorera ahandi, ariko ntiyubahiriza amasezerano y’ibyari byarumvikanyweho hagati yayo na nyir’inzu.

Muri Mata 2024, impande zombi zaricaye zumvikana igisubizo kuri iki kibazo, ndetse zinumvikana uko umwenda uzishyurwa.

Icyo gihe Rayon Sports yayoborwaga na Uwayezu Jean Fidèle, ikaba yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Namenye Patrick, mu gihe Great Future yari ihagarariwe na Mukashema Adelphine nk’Umuyobozi Mukuru.

Rayon Sports yemeye ko ihita yishyura miliyoni 1 Frw, ako kanya, hanyuma andi ikajya iyishyura mu byiciro.

Aha harimo miliyoni 2,4 Frw yari kwishyurwa tariki ya 6 Kanama 2024, miliyoni 1 Frw yari kwishyurwa tariki ya 6 Nzeri 2024, miliyoni 1 Frw iyi kipe yagombaga kwishyura ku itariki ya 6 Ukwakira 2024, n’andi miliyoni 1 Frw ku itariki ya 6 Ugushyingo 2024. 


Muri uko kwezi umwenda wagombaga kurangiriraho, muri Rayon Sports hatowe ubuyobozi bushya buyobowe na Twagirayezu Thaddée ndetse na Muvunyi Paul nk’Umuyobozi w’Urwego Rukuru rwa Rayon Sports, uyu mwenda utarishyurwaho n’amafaranga na make.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Great Future, yavuze ko bagerageje kugaragariza ikibazo Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports ihagarariwe na Murenzi Abdallah, ariko ntibakemurira ikibazo.

Kubera iyo mpamvu bakavuga ko “iyo ikibazo kidakemutse mu bwumvikane, nta handi kiba kigana usibye mu nkiko 

 

Great Future yagejeje ikibazo cyayo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Rwanda Premier League isaba ko yishyurizwa aya mafaranga yose hamwe angana na 6.400.000 Frw.

Ntabwo izi nzego z’umupira w’amaguru zashoboye gukemura ikibazo cy’iki kigo, ahubwo zikigira inama yo kugana inkiko, kuko ari zo zifite ububasha bwo gukemura ibyo bibazo.

IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, umwe mu bayobozi bayo avuga ko uwo mwenda atawuzi, ariko ko aza kureba neza mu yatanzwe hakorwa ihererekanyabubasha.

Post a Comment

0 Comments