Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

MINADEF yashimiye APR yahize andi makipe muri ‘Japanese Ambassador’s Cup 2026’ Yanditswe na Iradukunda Olivier Kuya 8 March 2026 saa 08:41 rwanda award cup

 Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026, ni bwo iyi mikino yakiniwe muri Kigali Universe, yitabirwa na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera.

Hari kandi Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana usanzwe ukina uyu mukino; Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien.

Ikipe ya APR Karate yegukanye intsinzi ikomeye muri iri rushanwa, dore ko yabonye imidali myinshi yiganjemo iya zahabu, kuko amakipe yayo y’abagabo n’abagore yabaye aya mbere muri Kata (kwiyerekana).

Mu bagabo, APR yahigitse Ikipe ya Rafiki, SOF Karate-Do Bigogwe na Collège St-André, mu gihe mu bagore yahigitse Agahozo Sharom yabaye iya kabiri, Rafiki na Flying Eagle zakurikiyeho.

Muri Kumite [kurwana], Irakoze Aline na Yezakuzwe Lucie bakinira Agahozo, bombi begukanye imyanya ibiri ya mbere bakurikiwe na Abayisenga Paremonique wa APR na Niyonkuru Joselyne wa Rafiki.

Mu bagabo bari munsi y’ibilo 67, Ntwari Fiston wa APR yabaye uwa mbere akurikiwe na Ndutiye Shyaka Mike na Dushime Sharif bakinana, mu gihe undi waje hafi ari Ngoga Arthur wa Warriors.

Mu bari hejuru y’ibilo 67, Kagimbi Paul yegukanye umwanya wa mbere akurikiwe na Munyaburanga Jean Claude wa Warriors, Niyitanga Halifa wa APR na Usengimana Omar wa APR.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, yavuze ko bazakomeza gushyigikira iterambere rya Karate mu Rwanda ndetse yishimiye ko uyu mukino ukomeje kuzamuka.

Ati “Karate ikomeje kuzamuka mu Rwanda, Ntwari Fiston wari uhagarariye u Rwanda, yari mu bakinnyi 32 bakinnye Shampiyona y’Isi mu Ugushyingo mu Misiri. Mu gihe dutegereje ko umukinnyi w’Umunyarwanda azegukana iri rushanwa ry’Isi, u Buyapani buzakomeza gushyigikira u Rwanda.”

Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yavuze ko uburyo bushya bakinnyemo iri rushanwa bwatumye rigaragaza urwego ruri hejuru. Yashimiye kandi Ambasade y’u Buyapani yahaye iri Shyirahamwe ‘tatami’ yo gukiniraho ari na yo yifashishijwe muri iri rushanwa. rwanda award attention by kenny eazy coming in soon 


Abitabiriye “Japanese Ambassador’s Cup” y’uyu mwaka ni abakinnyi bari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko mu bagabo n’imyaka 16 mu bagore, bitwaye neza mu irushanwa ry’umwaka ushize ndetse n’andi atandukanye yateguwe na FERWAKA mu 2025, bose hamwe bagera muri 50.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Minisiteri y’Ingabo yashimiye APR, yongeraho ko uburyo yitwaye “bigaragaza imbaraga z’iyi kipe n’ubwitange bwayo mu guteza imbere uyu mukino”.

Yashimangiye kandi ko uyu mukino ari umwe mu ikenewemo ingufu nyinshi mu rubyiruko kugira ngo urufashe kurushaho kugira imyitwarire myiza, kwirwanaho no guteza imbere siporo.

Post a Comment

0 Comments