Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Umuhanzi wo muri Jamaica, Vybz Kartel yahakanye amakuru y’uko agiye gukorera ibitaramo muri Afurika y’Iburasirazuba byavugwaga bigomba muri Gicurasi 2026 ndetse byavugwaga ko bizagera n’i Kigali ku wa 9 Gicurasi 2026.

 Amakuru yavugaga ko ibi bitaramo byasabwaga guca muri Uganda, Kenya ndetse n’u Rwanda kuva ku wa 2-9 Gicurasi 2026.

Nyuma yo kubona amakuru y’ibi bitaramo, Vybz Kartel yayahakanye avuga ko ntacyo ayaziho ndetse n’abajyanama be ntacyo babiziho.

Ati “Namenye ko hari ubutumwa buri gukwirakwizwa buvuga ko nzatangira ibitaramo bizenguruka ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba muri Gicurasi 2026. Ndashaka kubishyiraho umucyo yaba abareberera inyungu zanjye cyangwa njye ubwanjye nta makuru ku byerekeye urwo ruzinduko. Nta bitaramo na bimwe byo muri Afurika y’Iburasirazuba byatangajwe cyangwa byemejwe n’itsinda ryanjye.”

Yakomeje aburira abantu ko ntawe abari guteguza ibi bitaramo bakwiye kwaka amafaranga kuko babeshya kuko babikora nta burenganzira babifitiye.

Ati “Abafana, abategura ibitaramo ndetse n’ahabera ibitaramo baragirwa inama yo kwirinda kugirana imikoranire cyangwa kohereza amafaranga ku muntu uwo ari we wese uvuga ibintu nk’ibyo, kuko bishobora kuba ari uburiganya.”

Vybz Kartel yavuze ko kugira ngo urujijo rushire amakuru y’ibitaramo bye n’ibindi bikorwa bya muzika bizajya binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ze zizewe.

Yongeyeho ko abantu bonyine bemerewe kuvuga cyangwa gukora ibintu mu izina rya Vybz Kartel ari umujyanama we Linton T.J. White n’umwunganizi we mu by’amategeko Jason Mitchell.







Vybz Kartel yibukije abantu bose ko uzahirahira gukoresha izina rye mu kwamamaza ibitaramo atabifitiye uburenganzira azabiryozwa hakurikijwe amategeko.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko abateguye ibi bitaramo bari baravuganye na murumuna wa Vybz Kartel baherutse gushwana, ari na yo mpamvu bari gushaka uko banyura mu nzira nyazo kugira ngo batangire kwamamaza neza bisanzuye.

Ibi bitaramo byari byitezwe ko bizatangirira muri Uganda ku wa 2 Gicurasi 2026, muri Kenya ku wa 8 Gicurasi 2026 n’i Kigali ku wa 9 Gicurasi 2026, mu bahanzi byari byemejwe ko bazakorana na Vybz Kartel harimo Element wo mu Rwanda, Bien wo muri Kenya na Joshua Baraka wo muri Uganda.

Post a Comment

0 Comments