Muri iki gitaramo cy’umuco, abanyeshuri berekanye imikino itandukanye iranga umuco nyarwanda irimo imbyino, imivugo, ikinamico, kuvuga amazina y’inka n’amahamba, gusakuza, kubuguza n’ibindi.Uyu munsi wizihijwe ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco, bugaragaza ko abakiri bato bazi indangagaciro z’umuco nyarwanda kurusha abakuru, ndetse ko Abanyarwanda 31% badatozwa indangagaciro.Ubushakashatsi bufite inkingi enye. Iya mbere igaragaza ubumenyi ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo aho bufite impuzandengo ya 80,5%.Aha ubumenyi ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda bufite ijanisha rya 88,6%, gutoza indangagaciro mu muryango biri kuri 68,6%, ubumenyi ku ndangagaciro z’uburinganire n’ubwuzuzanye bufite 92,4% na ho gusobanukirwa gahunda za Leta zishingiye ku muco bifite ijanisha
rya 72,4%.Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yibukije urubyiruko ko umuco ari urufatiri rurinda abanyarwanda, ndetse rugatuma batajya mu mico.Yagize ati “Ndagira ngo nsabe urubyiruko rwacu ruri hano: mukunde umuco wacu, muwige, muwusigasire kandi mwige gushyira mu bikorwa umuco mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”Intebe y’Inteko y’Umuco Yungirije Uwiringiyimana Jean-Claude, yavuze ko biteye inkeke kuba hari abavuga ko batajya babona umwanya wo gutoza abakiri bato umuco, kandi ari bo Rwanda rw’ejo.Ati “Turamutse twitwaje ngo nta mwanya dufite wo gutoza abana cyaba ari ikibazo gikomeye mu gihe izi ndangagaciro zidatorejwe mu muryango.”Akomeza agira ati “Uyu mubare [w’abatoza abana umuco nyarwanda] uracyari muto kandi umuryango niryo shingiro n’igicumbi cy’uburere butozwa abato. Kuba rero abatoza abana indangagaciro bakiri bacye bivuze ko hakiri icyuho kandi byazagira ingaruka kuhazaza habo ndetse n’Igihugu.”Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho Umunsi w’Umuco cyaturutse ku kuba nk’abarezi batahitamo kwigisha amasomo gusa ngo bareke umuco.Ati “Babyeyi, barezi dufite inshingano zo kurera abana bacu, tubatoza umuco nyarwanda cyane cyane tubatoza imivugire inogeze y’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kuko muri iyi minsi bigaragara ko hadutse ibyo kuruvanga n’izindi ndimi mu buryo butaboneye rukanavugwa mu buryo butaboneye.”Uyu Mwepisikopi yasabye abato kuzirikana ko ari no Rwanda rw’ejo kandi barinzi b’umuco n’indangagaciro za Kinyarwanda.Ati “Bana bacu ndagira ngo mbibutse ko mugomba gukunda umuco wacu, mugasobanuza, mukabaza kugira ngo murusheho kwisobanukirwa kuko ari mwe ejo muzaba mufite inshingano zo kuwutoza abandi cyane cyane abazabakomokaho.”

0 Comments