Vybz Kartel yaciye amarenga ku bitaramo byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ibiganiro bivugwa ko biri ku musozo
Yanditswe na kennyeazynew.blogspot.com
Nyuma y’iminsi mike hahwihwiswa amakuru atandukanye ku bitaramo by’icyamamare mu njyana ya Dancehall, Vybz Kartel, byari biteganyijwe kubera muri Afurika y’Iburasirazuba, ubu hagiye kongera kugaragara icyizere ko bishobora kuba. Ibi bibaye nyuma y’uko uyu muhanzi yari aherutse kwamagana ku mugaragaro abantu bavugaga ko bamutumiye mu bitaramo bizenguruka Kenya, Uganda n’u Rwanda, abita ababeshyi ndetse anavuga ko nta masezerano yari yakozwe.
Mu minsi ishize, amakuru yavugaga ko Vybz Kartel yagombaga gutaramira abakunzi be muri ibi bihugu hagati ya tariki ya 2 na 9 Gicurasi 2026. Icyakora, uyu muhanzi yahise abyamaganira kure, avuga ko nta muntu wemerewe kumutangariza ibitaramo atabigizemo uruhare. Icyo gihe byateye urujijo mu bakunzi b’umuziki bo muri aka karere, cyane cyane abari bamaze iminsi bitegura kwakira igihangange mu muziki wa Dancehall ku nshuro ya mbere mu buryo bwagutse muri aka gace.
Amakuru yizewe yavugaga ko bamwe mu bari bari inyuma y’itegurwa ry’ibi bitaramo babanje kuvugana n’umwe mu bagize umuryango wa Vybz Kartel, bivugwa ko ari murumuna we, ariko nyuma bakaza gushwana. Ibyo byatumye uyu muhanzi atishimira uburyo byari byakozwemo, ahita atera utwatsi ibyo bari bumvikanye, anasaba abafana be kudaha agaciro ayo makuru.
Icyakora, ibintu byongeye gufata indi ntera nyuma y’ikiganiro cy’ako kanya (live) Vybz Kartel yakoreye kuri Instagram ku wa 16 Werurwe 2026. Muri icyo kiganiro, yabajijwe n’umwe mu bamukurikira niba azaza gutaramira muri Kenya, maze asubiza amagambo macye ariko yuzuyemo icyizere.
Yagize ati: “Kenya, nzahaza vuba cyane!”
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bayafata nk’amarenga akomeye agaragaza ko ibiganiro biri kugenda neza. Nubwo atatangaje itariki cyangwa amakuru arambuye, imvugo ye yagaragaye nk’ihindutse ugereranyije n’iyo yari yakoresheje mbere yamagana ibyavugwaga.
Umwe mu bari gutegura ibi bitaramo, waganiriye n’itangazamakuru, yahamije ko koko ibiganiro biri mu cyerekezo cyiza. Yagize ati: “None se ntiwarebye ‘live’? Urabona atahinduye imvugo? Ibyo ni igisobanuro gihagije ko ibintu biri kugenda neza. Mu minsi iri imbere muraza kubona amakuru meza.”
Ibi byatumye abakunzi b’umuziki muri Kenya, Uganda n’u Rwanda bongera kugira icyizere cyo kwakira uyu muhanzi umaze imyaka myinshi ari ku isonga mu njyana ya Dancehall ku Isi. Vybz Kartel ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, indirimbo ze zikunzwe cyane muri Afurika, by’umwihariko mu rubyiruko rukunda injyana zigezweho.
Amakuru yari yabanje gutangazwa yavugaga ko ibi bitaramo byagombaga gutangirira muri Uganda ku wa 2 Gicurasi 2026, bigakomereza muri Kenya ku wa 8 Gicurasi 2026, mbere yo gusoza i Kigali ku wa 9 Gicurasi 2026. Nubwo aya matariki ataremezwa ku mugaragaro nyuma y’ihinduka ry’ibiganiro, haracyari icyizere ko gahunda nshya ishobora gutangazwa vuba.
Mu bahanzi bo mu karere byari byatangajwe ko bazahurira ku rubyiniro na Vybz Kartel harimo Element wo mu Rwanda, Bien wo muri Kenya ndetse na Joshua Baraka wo muri Uganda. Uru rutonde rwari rwashimishije benshi, kuko rugaragaza ubufatanye hagati y’ibyamamare byo mu karere n’umuhanzi mpuzamahanga.
Abasesenguzi b’imyidagaduro bavuga ko kuba ibiganiro byongeye gutangira mu buryo butaziguye hagati y’abategura ibi bitaramo na Vybz Kartel ubwe ari intambwe ikomeye. Bemeza ko amakosa yabayeho mbere ashobora kuba yaratewe no kutanyura mu nzira zemewe n’amategeko mu biganiro, ariko ubu bikaba biri gukosorwa.
Ku ruhande rw’abafana, benshi bamaze iminsi bagaragaza ko biteguye kuza ku bwinshi mu gihe ibi bitaramo byakwemezwa burundu. Ku mbuga nkoranyambaga, amagambo ya Vybz Kartel yakiriwe nk’isezerano, aho bamwe bavuga ko “vuba cyane” bishobora gusobanura ko amasezerano yamaze kugera kure.
Nubwo kugeza ubu nta tangazo rya nyuma rirashyirwa hanze ku matariki mashya cyangwa aho ibi bitaramo bizabera, amakuru aturuka mu bari mu biganiro avuga ko hari icyizere cyinshi ko mu minsi mike iri imbere hazashyirwa ahagaragara itangazo ryemeza byose.
Ibi bitaramo nibiramuka bibaye, bizaba ari igikorwa gikomeye mu mateka y’imyidagaduro muri Afurika y’Iburasirazuba. Bizatanga amahirwe ku bakunzi b’umuziki kubona ku rubyiniro umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi, ndetse binatume habaho ubufatanye bwagutse hagati y’abahanzi bo mu karere n’abanyamahanga.
Kugeza ubu, ijisho ry’abakunzi b’umuziki rihanzwe ku mpande zombi: ku ruhande rwa Vybz Kartel ndetse no ku bategura ibi bitaramo. Amagambo ye yo kuri Instagram ashobora kuba intangiriro y’inkuru nziza abakunzi be bari bamaze igihe bategereje. Icyizere kirahari, ibisigaye ni ugutegereza itangazo ryemewe rizemeza ko Vybz Kartel agiye koko gutaramira muri Kenya, Uganda n’u Rwanda.

0 Comments