Kuri ubu Benny Blanco yabishyizeho umucyo, agaragaza mu buryo burambuye ingengabihe y’uko yoga n’ibindi bigendanye n’isuku ye.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Ed Sheeran ndetse na Lil Dicky n’umugore we, Kristin Batalucco. Ni mu gice gishya cy’ikiganiro ’Friends Keep Secrets’ cyasohotse ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe uyu mwaka.
Benny Blanco yakuyemo isogisi yerekana ikirenge cye ati “Mbere ya byose, ikosa si iryanjye. Mfite ibirenge byiza cyane. Mukurure amashusho neza murebe ku kirenge cyanjye gisa neza”.
Nyuma y’uko Ed Sheeran abwiye Blanco ko yoga buri munsi bigatuma ahumura, Blanco yahise amusubiza aseka amubwira ko na we ahumura.
Ati “Ndabizi, ndahumura. Sinjya [nuka] n’iyo naba ntoze, mpora mpumura”.
Muri iki kiganiro bageze aho basaba ko bihumuriza ku mikondo yabo maze Blanco avuga ko nta gihumura nk’umukondo we. Umukondo ni kimwe bice bikunze kureberwaho urwego rw’isuku nyirawo agira mu buzima busanzwe.
Blanco yunze mu ry’umugore we, Selena Gomez, warwaniye ishyaka umugabo we mu butumwa yasangije abamukurikirana benshi kuri Instagram. Icyo gihe yashyizeho ifoto ari gusoma ibirenge by’umugabo we kugira ngo ahinyuze abavugaga ko bisa nabi.
Yarengejeho amagambo agira ati “Ngukunda cyane kurushaho buri munsi rukundo rwanjye”
0 Comments