Mu butumwa yageneye abakunzi be ubwo yabamenyeshaga ko agiye kwitabira iki gitaramo azakorera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, Dlala Thukzin, yagize ati “Mu meza gute mu Rwanda, ku wa 28 Werurwe 2026 tuzahahurire ku nshuro yanjye ya mbere nzaba mpataramira mu gitaramo cya ‘Atmosphera’ hamwe na DJ Lamper.”
Dlala Thukzin usanzwe azwiho ubuhanga mu kuvanga imiziki ndetse akanyuzamo agakora n’indirimbo zinyuranye, yatangiye umuziki mu 2016 ariko kuri ubu ni umwe mu bagezweho bikomeye muri Afurika y’Epfo.
Ni umusore wavukiye muri Afurika y’Epfo ahitwa Lamontville mu 1997. Nubwo yatangiye gusohora indiirmbo mu 2016, ubwo yari afite imyaka 12 gusa yatangiye kujya gucuranga mu tubyiniro two mu gace avukamo. Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 28 Werurwe 2026.
Dlala Thukzin azwi cyane mu ndirimbo nka ‘iPlan’ yahuriyemo n’abarimo Zaba & Sykes, ‘Sohlala Sisonke’, yahuriyemo n’abarimo Zee Nxumalo na Sykes, ‘Ama Gear’ yakoranye na Funky Qla na Zee Nxumalo n’izindi nyinshi.
0 Comments