Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Aimée Beauté Mushashi yashyingiwe NUMUGABO YIHITIYE MO ABAKUNZI BE MUMUSHYIGIKIRE TUMWIFURIZE ISHYA NIHIRWE

 Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 ni bwo Mushashi yasangije abamukurikira amafoto y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umusore bitegura kurushinga.

Ku rundi ruhande, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa 6 Werurwe 2026, byitezwe ko Mushashi n’umugabo we bazakora ubukwe ku wa 14 Werurwe 2026.  UMUHANZI KENNY EAZY ARI GUTEGUZA ABAKUNZI BE KO AGIYE GUSOHORA INDIRIMBO ATTENTION COMING IN SOON  


 

Mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko yitegura ubukwe bwe, Mushashi mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ishimwe rikomeye yifashishije amagambo aboneka mu Ndirimbo ya Salomo 3:4, ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda.”

Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane kuri TV1 yakoreye kuva mu 2017 kugeza mu 2024. Yahavuye yerekeza kuri RBA, by’umwihariko mu ishami ry’amakuru.

Mbere y’aho mu 2016 yakoreye Radiyo Salus dore ko yanize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga. Hagati ya 2014 na 2016 yakoreye RC Huye.

Aimée Beauté Mushashi akorana n’ibigo bitandukanye birimo Mashirika, Urunana, Labenevolencia n’ibindi ku mishinga itandukanye.

Post a Comment

0 Comments