Umuhanzi nyarwanda Bad Rama uherutse kuvugwaho kwibasira u Rwanda, yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru, cyitabiriwe n’Abanyarwanda benshi batuye muri iyi leta ya Indiana ndetse no mu mijyi iyegereye, bari baje kwishimira umuziki w’abahanzi bakunda.
Gusa ibintu byahinduye isura ubwo Bad Rama yageragezaga kwinjira muri iki gitaramo ariko agahita abuzwa n’abagiteguye. Amakuru aturuka ku munyamakuru wari uri aho, avuga ko uyu muhanzi yahageze aherekejwe n’abashinzwe umutekano bane, ariko agahita abwirwa ko atemerewe kwinjira.
Ati: “Bad Rama yahageze ari kumwe n’abashinzwe umutekano bane, bamubwira ko atari bwinjire ndetse bamusaba kuva mu nkengero z’ahaberaga igitaramo, aragenda.”
Nyuma y’ibi, Bad Rama yagaragaje ko yababajwe n’icyemezo yafatiwe, avuga ko yumvise asa n’uwafashwe nk’igisambo.
Ati: “Nabonye amatangazo y’igitaramo nk’abandi, nkora urugendo runyura muri leta enye ngo nze kureba igitaramo, ariko ngezeyo bambwira ibintu bitunguranye. Numvise nabi cyane, umuntu ampamagariye nk’igisambo.”
Nubwo uyu muhanzi atabashije kwinjira, igitaramo cyakomeje neza ku bari bakirimo, basusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Ruti Joel ndetse na TMC watunguranye akora mu nganzo indirimbo nyinshi zakunzwe, cyane cyane izo yakoreye mu itsinda rya Dream Boys.
Ibi byabaye kuri Bad Rama byakuruye impaka mu Banyarwanda batandukanye, bamwe bibaza impamvu yo kumwima uburenganzira bwo kwitabira igitaramo, mu gihe abandi babifata nk’ingaruka z’amagambo aherutse kuvuga.
0 Comments