Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Amavubi anyagiye Grenada 4-0, yerekeza ku mukino wa nyuma wa FIFA Series 2026 i Kigali

 

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye gushimisha Abanyarwanda nyuma yo gutsinda Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa FIFA Series 2026 uri kubera i Kigali.

Uyu mukino wari uwa mbere ku mutoza mushya w’Amavubi, Umwongereza Stephen Constantine, ugarutse gutoza u Rwanda nyuma y’imyaka myinshi aho yaherukaga kuhakorera mu 2014.

Icyo gihe, Constantine yasize amateka meza atsinda imikino ikomeye irimo uwa Libya na Congo Brazzaville mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2015), ibintu byatumye Abanyarwanda bamugirira icyizere.

Mu mukino wabaye kuri iyi nshuro, Amavubi yagaragaje imbaraga nyinshi, atsinda ibitego bine byatsinzwe na Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad ndetse na Hakim Sahabo.

Uyu mukino wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari waje gushyigikira ikipe y’igihugu.

Intsinzi yatumye u Rwanda rugera ku mukino wa nyuma w’Itsinda A, aho ruzahura na Estonia ku wa Mbere Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro.

Ku rundi ruhande, Estonia yo yabonye itike yo gukina uwo mukino nyuma yo gutsinda Kenya kuri penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabanje.

Hagati aho, Kenya izahatanira umwanya wa gatatu na Grenada mu mukino uzaba ku wa Mbere Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Imikino ya FIFA Series 2026 iri kubera mu Rwanda izakomeza no ku Cyumweru, hasozwa iyo mu Itsinda B rikinirwa kuri Kigali Pele Stadium, aho Macau na Tanzania bazahatanira umwanya wa gatatu, mu gihe Liechtenstein na Aruba bazakina umukino wa nyuma.

Post a Comment

0 Comments