Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Byasabye Harmonize akayabo ngo atandukane n’Umutaliyanikazi bari barakoze ubukwe bwe numugorewe

 Mu 2019 Harmonize na Sarah bakoze ubukwe, icyakora nyuma y’umwaka umwe gusa umubano wabo utangira kuzamo urunturuntu bituma batandukana mu 2020.

Inkuru zo gutandukana kwabo zakomeje kugirwa ibanga kugeza ubwo Harmonize yahishuraga ko yatangiye kugirana ibibazo n’uyu wari umugore we, kuko yari asanzwe afite umwana w’umuhungu mbere y’uko bakora ubukwe.


Nyuma yo gutandukanya, Sarah yareze Harmonize asaba ko yahabwa indishyi z’akababaro cyane ko hari n’ibyo yagiye amutangaho mu rwego rwo kumushyigikira nk’umuhanzi bakundanaga muri icyo gihe.

Sarah na Harmonize baricaye basanga nta mpamvu bafite yo kwirirwa basiragira mu manza, bafata icyemezo cyo gushakira hamwe uko bakemura ikibazo cyabo mu bwumvikane, bemeranya ko uyu muhanzi amwishyura arenga miliyoni 84 Frw.

Byatahuwe kandi ko nyuma yo gushyira ku ruhande iby’iryo tandukana, Harmonize yongeye gusubukura umubano we na Kajala Frida baherutse kwiyemeza kuzabana akaramata.

Post a Comment

0 Comments