Uyu ni umukino utajya uvugwaho rumwe, dore ko inshuro nyinshi, abakurikira ruhago y’u Rwanda bamwe bavuga ko APR FC itagakinnye muri Shampiyona imwe na umukino wahuje amakipe yombi abiri Marine FC kuko zombi ari ikipe zishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo.
Isano amakipe afitanye muri ruhago y’u Rwanda usanga akenshi rigora bamwe kurisobanura, abandi bakabigoreka uko bashaka kugira ngo bagire ibyo bahuza. Aha ni ho uzumva hari uvuze ko ibyavuye mu mukino wahuje APR na Police FC byaturutse ku biganiro n’ubwumvikane bwa ba “Afande"
Si ayo gusa kuko rimwe uzajya kumva ngo Musanze FC yatabaye Gicumbi FC kubera umuyobozi witambitse cyangwa Mukura VS yafashije Amagaju FC, mu gihe ngo Gorilla FC ari iy’uwahoze muri Rayon Sports, bityo ari abavandimwe!umuhanzi kenny eazy agiye gusohora indirimbo attention by kenny eazy coming soon
Hafi y’amakipe yose yo mu Rwanda ahuriye ku gukoresha amafaranga ya leta binyuze mu nkunga akura mu bigo ashamikiyeho, uturere akomokamo cyangwa akorana na two. Gusa ibyo byagora kubyumvisha buri umwe.
Ku wa Gatandatu, abakurikiye uyu mukino bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru, amahirwe agera kuri 90% bahaga intsinzi APR FC kuko yakinaga n’ikipe benshi bita murumuna wayo, ariko nanone Marine FC igasanga ari umukino wari uw’ingenzi cyane mu kwerekana ko iri iwayo kandi ikeneye amanota byanze bikunze.
Ni mu gihe kandi kuko Marine yasabwaga kubona amanota atatu, kuko mu mikino 10 yaherukaga gukina, umunani muri yo yatakaje amanota atatu, bituma yakwisanga habi mu mikino ya nyuma.
Bidatinze mu ntangiriro z’uyu mukino, Marine FC yari yamaze kubona igitego cya mbere cyinjijwe na Menayame Ndombe ku munota wa gatanu, ku wa 39 Mbonyumwami Taiba ashyiramo icya kabiri.
Marine yarushaga cyane APR FC mu buryo bugaragara ndetse iyi kipe nkuru ubona ko kwisanga mu mukino byananiranye, kandi inafite amakosa menshi. Udasanzwe azi neza uko amakipe asanzwe yambara yari kugira ngo Marine FC ni yo kipe nkuru.
Igice cya kabiri kigitangira, Marine FC yashoboraga kubona amanota atatu ya mbere mu mateka yayo iyakuye kuri APR FC nyuma y’imyaka 30, yakoze impinduka ikura mu kibuga abakinnyi babiri bari inkingi za mwamba.
Abo ni Ishimwe Kevin na Sibonama Sultani Bobo bakinaga mu kibuga hagati bafasha ba rutahizamu, impinduka Umutoza wayo Rwasamanzi Yves yagaragaje ko zari zaturutse ku kuba aba bombi “bari mu gisibo cya Ramadhan”, batari bafite intege zo guhangana umukino wose.
Ikibuga cyaracuramye APR FC yishyura bya bitego byombi, harimo icyo ku munota wa 46 n’icyavuye kuri penaliti itaravuzweho rumwe ku munota wa 58, byombi bya Djibril Ouattara.
Kwishyurwa ibi bitego mu buryo budasobanutse, byatumye benshi bashimangira ko APR iza kongera kubona amanota atatu biyoroheye, ariko ay’ubusa icyura inota rimwe kuko abakinnyi ba Marine bakinaga nk’abifuza intsinzi.
Isano ya APR FC na Marine yari yabuze muri uyu mukino, dore ko Mbonyumwami Taiba, wigeze kuba muri APR FC akayiburamo umwanya mu 2022, yerekanye ko ari umwe muri ba rutahizamu beza b’Abanyarwanda muri Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi yongereye umubare w’ibitego afite, aho kugeza ubu afite 10 inyuma ya Emmanuel Flomo wa Al Hilal SC ufite 11.
Nyamara nubwo uyu mukino werekanye ko Marine FC ishobora kuba yarahinyuje abayita murumuna w APR, ikayambura amanota abiri mu mukino wiswe ‘ikinamico’, ntabwo amateka ayirengera mu guhangana na yo.
Umutoza wa Marine FC, Rwasamanzi Yves, yagaragaje kutishimira imisifurire mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League ikipe ye yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2.
📽️: @bbkigalifm pic.twitter.com/85qNLUxUph
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 7, 2026
Mu mikino yahuje amakipe yombi muri Shampiyona y’u Rwanda, ni ubwa kabiri Marine FC yari inganyije na APR FC, dore ko yaherukaga kubikora ku itariki ya 23 Nzeri 2023, ubwo zanganyirizaga mu Karere ka Rubavu na bwo ibitego 2-2.
Marine FC yatsinze APR FC inshuro imwe, icyo gihe hari mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, wabaye tariki ya 4 Gicurasi 2022, urangira ari igitego 1-0. Icyo gihe ikipe ya Marine FC yakoze amateka itsinda APR FC bwa mbere ariko Marine FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Kuba ikipe imwe yamara igihe kirekire idatsinda indi ntibivuze guhana amanota, bamwe bita ikinamico. Nka hano mu Rwanda, Rayon Sports ihangana na APR FC iheruka kuyitsinda muri Kanama 2023 mu gihe Kiyovu Sports yigeze kumara imyaka 11 idatsinda APR FC hagati ya 2005 na 2017.
Nubwo bimeze gutyo, igihango APR FC ifitanye na Marine FC si icya hafi, dore ko abakinnyi APR FC itagikoresha cyangwa bashaka umwanya uhagije wo gukina, inshuro nyinshi berekeza muri Marine mbere yo gutekereza ahandi.
Ndikumana Fabio, Bizimana Yanick na Mbonyumwami Taiba bakinira Marine FC uyu munsi, bayerekejemo nyuma yo kudahirwa no gukina muri APR FC.
Uretse bo, Marine FC ikunda kuzamukiramo abakinnyi bigaragaje mu Ikipe ya Intare FC ifatwa nk’iy’abato ya APR, ndetse iyo bagaragaje urwego rwo hejuru, bahita bajya i Shyorongi. Abaheruka ni Byiringiro Gilbert na Niyigena Clement kuri ubu bari muri APR.
0 Comments