Mu kiganiro yagiranye na KENNY EAZY, TontonChris yanahishuye ko ari mubyara wa Meddy ndetse na Cassanova, na bo bamamaye mu muziki w’u Rwanda.
Asobanura uko ari ababyara, TontonChris yagize ati “Data avukana na mama wa Meddy bakanavukana na papa wa Cassanova. Si abo gusa kuko buriya na DJ June ni mubyara wacu.
Uyu muhanzi usigaye atuye muri Canada kuva mu 2001, mu minsi ishize yasohoreye rimwe indirimbo ebyiri zirimo iyo yise ‘Kiberinka’ yakoranye na Amalon ndetse na ‘Look around Xoxo’ yakoranye na Ariel Wayz.
Nubwo benshi batari bamuzi, TontonChris ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki cyane ko yawutangiye mu 1997.
Uretse kuririmba, TontonChris ni umwe mu bashinze itsinda ry’ababyinnyi rya ‘Cool Family’ ryakanyujijeho mu myaka yo ha mbere.
Ni itsinda TontonChris yashinze afatanyije na Mushyoma Joseph benshi bamenye nka Bubu, bigaga ku kigo kimwe ‘APACOPE’, icyakora aba bombi baje kuva mu byo kubyina bajya kwiga hanze.
Nyuma yo kwerekeza muri Canada, TontonChris ntiyigeze ajya kure ubuhanzi kuko yananyuzagamo agakora umuziki nubwo ubu bwo yemeza ko yiyemeje kuwushikamamo.
0 Comments