Kanangire Christian yabaye Umunyarwanda wa mbere usoje isiganwa rya Shampiyona y’Isi muri Rally
Amateka mashya mu mikino yo gusiganwa mu modoka mu Rwanda amaze gushyirwaho izina. Kanangire Christian, umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu modoka ya Subaru Impreza WRX STi hamwe n’umufasha we Shyaka Kevin, yabaye Umunyarwanda wa mbere watsinze urugendo rwo kurangiza isiganwa ryo ku rwego rwa Shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa mu modoka (WRC). Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026, ubwo hakinwaga amasiganwa ya nyuma ya WRC Safari Rally 2026 i Naivasha muri Kenya, ahazwiho kuba hadakunze kworoha kubera imiterere y’imihanda, ikirere ndetse n’ibihe bibi by’imvura n’umukungugu.
Abanyarwanda bane bari bitabiriye iri rushanwa, ariko umunsi wa nyuma ntabwo wahiriye Davite Giancarlo na Yoto Fabrice, batwara Subaru Impreza WRX STi 4 D, kuko basohotse mu isiganwa bageze ku gace ka 17 mu minsi ine isiganwa ryari ryateguwe. Ibi byasize Kanangire Christian na Shyaka Kevin ari bo bonyine bahagarariye igihugu, bakaba banasoje isiganwa neza, bakigaragaza ku rwego mpuzamahanga. Mu by’ukuri, iyi ni intambwe ikomeye mu mateka y’imikino y’u Rwanda, kuko ni ubwa mbere umukinnyi w’u Rwanda abashije kurangiza isiganwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona y’Isi ya Rally, bityo agashyira igihugu ku ikarita y’abakinnyi bakomeye ku rwego rw’Isi.
Kanangire na Shyaka Kevin bagaragaje ubuhanga n’ubushobozi buhambaye mu gutwara imodoka zabo mu bihe bikomeye. Mu cyiciro cya kabiri cya Shampiyona Nyafurika (ARC), aba bahanzi ba Rally basoje ku mwanya wa gatatu, basiga inyuma abakinnyi benshi baturuka mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba. Ku rwego rwa WRC, Kanangire Christian yasoje isiganwa ku mwanya wa 27, mu gihe cyari kirekire kandi gisaba ubuhanga bwo hejuru, aherekejwe n’umufasha we Shyaka Kevin.
Uyu mukinnyi w’icyamamare mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko isiganwa ryari rigoye, ariko ko icy’ingenzi ari ukurosoza neza, ndetse no guha ishema igihugu. Ati:
"Isiganwa ryari rikomeye cyane, turashimira Imana ko twashoboye kurisoza. Kurisoza ubwabyo ni intsinzi, kandi twishimiye kuba twasoje ku mwanya mwiza mu cyiciro cyacu. Twari gushaka kuba aba mbere, ariko twahuye n’ibibazo byoroheje, ariko icy’ingenzi ni uko ibendera ry’u Rwanda ryasoreje neza kandi mu myanya myiza."
Uyu mukinnyi yabaye uwa cyenda mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona Nyafurika (ARC) yegukanywe n’Umunya-Kenya Patel Karan, ndetse akaba yarasoje ku mwanya wa 27 muri WRC, agaragaza ko abakinnyi b’u Rwanda bashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Ibi ni ikimenyetso cy’uko impano n’umuhate w’abakinnyi b’u Rwanda mu mikino yo gusiganwa mu modoka bishobora kuzamura igihugu ku rwego rw’Isi.
Mu mateka y’u Rwanda, uyu munsi uzahora mu mitwe y’abakunzi ba Rally, kuko kugeza ubu nta Munyarwanda wari warashoboye kurangiza isiganwa rya WRC. Mu 2023, Giancarlo Davite yitabiriye WRC Safari Rally muri Kenya, ariko ntiyabashije kurangiza isiganwa, nubwo yari afite Sylvia Vindevogel nka co-driver, batwaye imodoka ya Ford Fiesta Rally2 (R5) iri mu cyiciro cya WRC2. Ibi bituma intambwe ya Kanangire Christian iba intambwe ishimishije kandi yubahisha amateka y’imikino y’u Rwanda.
Abahanga mu mikino yo gusiganwa mu modoka bavuga ko kugira abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye isiganwa rya WRC ari ikimenyetso cy’uko igihugu gishobora gutera intambwe mu mikino mpuzamahanga, kandi ko ibi bizatanga umusaruro mu kwimakaza uyu mukino mu rubyiruko rw’u Rwanda. Ibihugu byinshi by’Afurika bikunze kugaragaza abakinnyi mu byiciro bya WRC, ariko u Rwanda bwari bukiri inyuma. Ubu, Kanangire Christian yabaye ikimenyetso cy’ubushobozi n’impano bihambaye ku bakunzi ba Rally mu Rwanda no ku rwego rw’Isi.
Abakunzi ba Rally mu Rwanda n’abandi bakunze gusiganwa ku Isi bashimangiye ko iyi ntambwe ari isomo rikomeye ry’icyizere, cyane ko Kanangire Christian yerekanye ko n’abakinnyi b’Abanyarwanda bashobora guhangana n’abanyamwuga bo ku rwego mpuzamahanga. Ibi kandi byerekana ko gutegura abakinnyi bakiri bato, kubaha amahugurwa n’imodoka zigezweho, ari byo bizazana iterambere rirambye mu mikino yo gusiganwa mu modoka mu Rwanda.
Uru rugendo rwa Kanangire Christian na Shyaka Kevin rwasize ubutumwa bwiza ku gihugu cyabo: guharanira kurangiza no gushyira igihugu imbere ni byo by’ingenzi kurusha kuba uwa mbere. Kuba basoje ku mwanya mwiza kandi barangije isiganwa riri ku rwego rwa Shampiyona y’Isi, ni intambwe ikomeye ku mikino yo gusiganwa mu Rwanda, kandi bishimangira ko umunsi umwe hazaba abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bazamenyekana ku rwego mpuzamahanga.
0 Comments