Rihanna Yongewemo Umwihariko mu Myambarire I Beverly Hills Akora ‘Echarpe’
Umunyamideli n’umuririmbyi w’icyamamare ku Isi, Robyn Rihanna Fenty, wamamaye nka Rihanna, yongeye gutangaza benshi mu myambarire ye ubwo yafotorerwaga mu mihanda ya Beverly Hills, Los Angeles, yambaye ‘echarpe’, umwenda woroshye ku mubiri ushobora kwifubika cyangwa kwifubikamo, bigatungura benshi.
Uyu mwenda, uzwi cyane mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, usanzwe wambarwa cyane mu buzima bwo mu rugo, cyane cyane n’abagore bakora amasuku, guteka cyangwa igihe bari kuruhuka. Rihanna yerekanye uburyo uyu mwenda ushobora guhurizwa mu myambarire igezweho kandi igaragaza umwihariko w’umuntu ku giti cye.
Mu mafoto yafashwe, Rihanna yari yambaye t-shirt nini y’umweru ifashe neza, akenyeye ‘echarpe’ y’imibara itandukanye irimo itukura, ubururu, umuhondo n’andi mabara. Iyi myambaro yahuje ibara n’uburyo bwa casual yet sophisticated, ikerekana uburyo ashobora guhuza umuco n’imideli y’iki gihe.
Yari afite agakapu ka Fendi Vintage, yambaye inkweto z’umweru za Jelly sandals zakozwe ku bufatanye bwe na Puma, amadarubindi ya cat-eye, ndetse n’imirimbo myinshi y’ubwoko bwa zahabu, harimo n’ikirango cya “R” cya Renato Cipullo, umujyanama mu myambarire akunda kwambara. Ibi byose byerekana ko Rihanna afite uburyo budasanzwe bwo guhuriza hamwe ibikoresho n’imyambaro igaragaza uburyohe n’ubwiza bw’imideli ya haute couture n’uburyo bworoheje bwa street style.
0 Comments