iwacu umuco nyarwanda urakomeje
Abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo biganjemo abakiri bato bahisemo gukora umuziki gakondo nka Layan Mpano, Ikirezi Tania, itsinda rya ‘Kellia&Lauritha’, Munyana n’Itorero IndinziUmuyobozi wa ’Iganze Events’ iri gutegura iki gitaramo, Niganze Lievin, yabwiye IGIHE ko kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki ariko mu buryo bwa gakondo.
Ati “Ibitaramo bya Gakondo Connect bigamije kugarura no gushyigikira umuco gakondo mu Banyarwanda by’umwihariko mu rubyiruko. Ubusanzwe bihuza abahanzi b’injyana gakondo ndetse n’abakunzi b’umuco Nyarwanda kugira ngo bagire umwanya wo gusangirira hamwe umuziki n’ubuhanzi byacu byo hambere.”
Niganze yavuze ko intego y’ibi bitaramo ari ugukomeza gusigasira umuco Nyarwanda no guha agaciro abahanzi bakora ibihangano bya gakondo.
Ubwo ibi bitaramo byaherukaga kuba mu 2024, icyo gihe hari hatumiwemo Itorero Ibihame by’Imana, Intayoberana ndetse na Mariya Yohana.
Kuri iyi nshuro itike ya make yiswe ‘Intagara’ igura ibihumbi 10Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Rurangangabo’ naho itike ya menshi ikaba iy’abantu umunani bicaranye ku meza yitwa ‘Ingeri’ igura ibihumbi 250Frw.
0 Comments