Ibi Platini yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na KENNY EAZY ubwo yari muri gahunda yo kumenyekanisha album ‘Vibranium’ aherutse gukorana na Nel Ngabo. Ubwo yari abajijwe ku bitaramo yari aherutse kwemeza ko bizaba muri Werurwe 2026, Platini yavuze ko bahisemo kubyigiza inyuma kuko yaje kwisanga inyigo yabyo itaragenze neza. Ati “Naje gusanga hari ibintu tutarebyeho, twifuza ko byaba ari ibitaramo bitandukanye n’icyubushize, bikajya bibera ahantu hafunguye kandi urabona ko imvura muri iyi minsi ari nyinshi. Kimwe nuko hari abafatanyabikorwa tukiganira, twabaye tubyigije inyuma.”
yinyandikire neza iyi nkuru yimastaring Abajijwe igihe yifuza ko byakwimukira, Platini yavuze ko bakiri kubyigaho, gusa ahamya ko yifuzaga mu gihe cy’impeshyi nubwo azi ko hari ibikorwa byinshi. Yashimangiye ko yifuza ko byaba muri uyu mwaka wa 2026. Ku rundi ruhande, Platini yavuze ko nubwo yabaye ahagaritse ibyo bitaramo ateganya gukora ibizenguruka mu mashuri makuru na za kaminuza. ‘Baba Experience’ ni ibitaramo Platini yatangiye mu 2024 ubwo yizihizaga imyaka 14 amaze mu muziki ndetse n’indi irenga itatu yari awumazemo akora ku giti cye (nyuma yo gutandukana na TMC bahoranye muri Dream Boys).



0 Comments