đź“° U Rwanda rwagiranye amasezerano na Anthropic yo guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nzego zirimo ubuzima n’uburezi
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikigo Anthropic, kimwe mu bigo bikomeye ku isi mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), agamije kwagura ubufatanye mu gukoresha iri koranabuhanga mu guteza imbere serivisi zifitiye abaturage akamaro.
Anthropic ni ikigo gikorera i San Francisco muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizwi cyane mu gukora no guteza imbere uburyo butandukanye bwa AI bufasha mu gutunganya amakuru no kunoza imikorere mu nzego zitandukanye.
Aya masezerano mashya yubakiye ku bufatanye mu burezi bwatangiye hagati y’impande zombi mu 2025, aho hatangijwe gahunda zitandukanye zigamije gufasha abarimu n’abakozi ba Leta gusobanukirwa no gukoresha neza ikoranabuhanga rya AI.
AI mu guteza imbere serivisi z’ubuzima
Mu rwego rw’ubuvuzi, Anthropic izashyigikira gahunda z’u Rwanda zigamije gukoresha AI mu kunoza sisitemu z’ubuzima. Ibi bikorwa biyobowe na Minisiteri y’Ubuzima, bigamije kwihutisha kugera ku ntego z’ingenzi zirimo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, kugabanya malaria, ndetse no guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana.
Iri koranabuhanga rizifashishwa mu gutunganya amakuru y’ubuvuzi, gufasha abaganga gufata ibyemezo byihuse kandi byizewe, ndetse no kongera ubushobozi bwa serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.
Kubaka ubushobozi bw’inzego za Leta
Aya masezerano ateganya kandi ko amatsinda y’abatekinisiye n’abubaka porogaramu mu nzego zitandukanye za Leta azahabwa uburenganzira bwo gukoresha ibikoresho bya AI bya Anthropic.
Bazahabwa amahugurwa ngiro, inkunga mu bya tekiniki ndetse n’ubundi bufasha buzabafasha kubaka ubushobozi bwo guteza imbere porogaramu zifasha mu itangwa rya serivisi za Leta mu buryo bwihuse, bunoze kandi butekanye.
Ibi bizafasha gushyira mu bikorwa gahunda rusange y’u Rwanda yo kwinjiza AI mu mikorere ya Leta hagamijwe kunoza itangwa rya serivisi ku baturage.
Ubufatanye mu burezi
Mu rwego rw’uburezi, ubu bufatanye buzafasha abarimu n’ibigo by’amashuri kubona ibikoresho bya AI bibafasha mu myigishirize n’imyigire.
Harimo gutanga amahugurwa ku bakozi ba Leta ku bijyanye no gusobanukirwa AI, ndetse no gushyiraho uburyo bwo gufasha abanyeshuri kwiga hifashishijwe iri koranabuhanga mu Rwanda no mu bihugu bimwe byo mu karere byatoranyijwe.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere.
Yagize ati:
“Ubu bufatanye bugaragaza intambwe y’ingenzi ku rugendo rw’u Rwanda mu gukoresha AI. Intumbero yacu ni ugushaka ibisubizo bya AI bishobora gushyirwa mu bikorwa mu gihugu mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi no gutanga serivisi za Leta, ariko dukoresheje uburyo bwacu bwo kwishakamo ibisubizo.”
U Rwanda rukomeje gushora imari muri AI
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki y’imyaka itanu igamije kwihutisha ikoreshwa rya AI mu gihugu.
Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 76,5$ kugira ngo iri koranabuhanga ryimakazwe mu nzego zitandukanye z’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Byitezwe kandi ko AI izafasha u Rwanda kongera miliyoni 589$, bingana na 6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) aturutse mu bikorwa bifitanye isano n’iri koranabuhanga.
Mu zindi gahunda zijyanye na AI, mu Mutarama 2026 byatangajwe ko Gates Foundation ku bufatanye na OpenAI bagiye gutangiza umushinga wa miliyoni 50$ ugamije gufasha ibigo byo muri Afurika gukoresha AI mu rwego rw’ubuvuzi, aho uwo mushinga uzatangirira mu Rwanda.
Aya masezerano mashya agaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage, uburezi ndetse n’imikorere ya Leta mu buryo burambye kandi butekanye.
0 Comments