Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

umuhanzi Danny Mutabazi yamuritse album ya kabiri akoze

 Waranzuye’ ni album ya kabiri ya Danny Mutabazi igaruka ku butumwa bw’umusaraba n’urukundo rwa Kristo. Yimurikiye abanyamakuru ku wa 6 Werurwe 2026 kuri Dove Hotel ku Gisozi.

Album ‘Waranzuye’ ya Danny Mutabazi igizwe n’indirimbo zirindwi ahamya ko yari amaze amezi abiri ayikoraho, ikaba ishingiye ku butumwa bw’urukundo rwa Yesu Kristo n’umusaraba.

Ati “Ubutumwa buyigize, ni ubwo nkunda gutanga bw’umusaraba n’urukundo rwa Kristo. Indirimbo eshanu muri zirindwi ziri kuri iyi Album ni bwo butumwa zigarukaho. ‘Waranzuye’ bisobanuye ko twapfanye na Kristo tukazukana na we, kuko yaducunguye akoresheje amaraso ye.



Uyu muhanzi yavuze ko mu rugendo rwe amaze gusohora indirimbo 16 zitabariwemo iziri kuri iyi album nshya, kandi ko akunda kwakira ubutumwa bwinshi bw’abakunzi b’umuziki we bamubwira uburyo ibihangano bye byabakomeje mu bihe bikomeye.

Danny Mutabazi yaherukaga gusohora ‘album’ ye ya mbere yise ‘Calvary’ mu 2019, na yo yamurikiye kuri Dove Hotel i Kigali.

Uretse gukora umuziki, uyu muhanzi azwi kandi nk’umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo, aho hari izo yandikiye abandi bahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Uretse indirimbo ze uyu muhanzi yagize uruhare mu kwandikira Vestine na Dorcas indirimbo zirimo; Iriba, Umutaka, Ihema, Isaha n’iyitwa Ku Musaraba.

Post a Comment

0 Comments