Element EleéeH ni umwe mu UYUMUNSI NI showbizz to day bahanzi batoranyijwe guherekeza Vybz Kartel mu bitaramo agiye gukora bizazenguruka ibihugu binyuranye bya Afurika y’Iburengerazuba muri Gicurasi 2026.
Byitezwe ko Vybz Kartel azatangirira ibitaramo bye muri Uganda ku wa 1 Gicurasi 2026, abikomereze muri Kenya ku wa 8 Gicurasi 2026 na ho i Kigali akazahataramira ku wa 9 Gicurasi 2026.
Muri ibi bitaramo byose Vybz Kartel azataramana n’abahanzi barimo Element EleéeH, Bien na Joshua Baraka. Buri gihugu bazajya bageramo
bazajya bongeraho abandi bahanzi.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Abo bane ni bo bazazengurukana na we, gusa buri gihugu azajya ajya gutaramiramo hazajya haba hateguwe abandi bahanzi bazajya bafatanya, muri Kenya bafite ababo,Uganda bafite ababo yewe na Kigali tuzaba dufite abacu.”
Adidja Azim Palmer wamamaye nka Vybz Kartel ni umwe mu bahanzi bo muri Jamaica bamamaye kubera injyana ya ‘Dancehall’.
Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko yatangiye kwamamara mu 1993.
Mu 2014, Vybz Kartel yakatiwe igifungo cya burundu nyuma y’uko Urukiko rumuhamije icyaha cyo kwica Clive "Lizard" Williams.
Nubwo yari afunze, Vybz Kartel ntabwo yigeze acika intege, yakomeje gusohora ibihangano bishya. Mu 2016 honyine yasohoye indirimbo
zigera kuri 50.
Uyu muhanzi yaje kujuririra icyemezo cy’urukiko birangira agizwe umwere arekurwa mu 2024, bivuze ko yari amaze imyaka igera ku icumi afunze.
Vybz Kartel yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Romping Shop’ yakoranye na Spice, ‘Clarks’ yakoranye na Popcaan, ‘Loodi’ yakoranye na Shensea ndetse na ’Wine to the Top’ yakoranye na WizKid. DIRECTED BY KENNY EAZY



0 Comments